16 Umugore wa Samusoni atangira kumuririra amubwira ati: “Uranyanga, ntabwo unkunda rwose.+ Hari igisakuzo wabwiye abo mu bwoko bwanjye ariko ntiwigeze umbwira igisubizo cyacyo.” Samusoni aramusubiza ati: “Sinigeze nkibwira n’ababyeyi banjye, none ngo nkikubwire?”