21 Muri icyo gihe, Rehobowamu umuhungu wa Salomo yari yarabaye umwami w’u Buyuda. Yabaye umwami afite imyaka 41, amara imyaka 17 ari ku butegetsi i Yerusalemu, umujyi Yehova yari yaratoranyije+ mu miryango yose ya Isirayeli ngo witirirwe izina rye.+ Mama we yitwaga Nama, akaba yari Umwamonikazi.+