19 Nanone yateranyirije hamwe abayoboraga abantu ijana ijana,+ ni ukuvuga abari bashinzwe kurinda umwami, abarindaga ibwami+ n’abaturage bose bo muri icyo gihugu maze bavana umwami mu nzu ya Yehova, bamujyana mu nzu y’umwami banyuze mu irembo ry’abarindaga ibwami. Nuko yicara ku ntebe y’ubwami.+