-
2 Abami 16:15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Umwami Ahazi ategeka umutambyi Uriya+ ati: “Igitambo cya mu gitondo gitwikwa n’umuriro,+ ujye ugitwikira ku gicaniro kinini hamwe n’ituro ry’ibinyampeke rya nimugoroba,+ igitambo gitwikwa n’umuriro cy’umwami n’ituro rye ry’ibinyampeke. Nanone ujye ugitambiraho ibitambo bitwikwa n’umuriro, amaturo y’ibinyampeke n’amaturo y’ibyokunywa by’abaturage. Nanone kandi, ujye ukinyanyagizaho amaraso yose y’ibitambo bitwikwa n’umuriro n’amaraso yose y’ibindi bitambo. Naho igicaniro cy’umuringa cyo, nzafata umwanzuro w’uko nzakigenza.”
-