20 Nuko ateranyiriza hamwe abayoboraga abantu ijana ijana,+ abanyacyubahiro, abayobozi b’abaturage n’abaturage bose bo muri icyo gihugu maze baherekeza umwami bamuvanye ku nzu ya Yehova. Bamunyujije mu irembo rya ruguru bamugeza mu nzu y’umwami, bamwicaza ku ntebe+ y’ubwami.+