7 Manase yafashe igishushanyo kibajwe yakoze, agishyira mu nzu y’Imana y’ukuri+ kandi Imana yari yarabwiye Dawidi na Salomo umuhungu we, iti: “Muri iyi nzu no muri Yerusalemu aho natoranyije mu miryango yose ya Isirayeli, nzahashyira izina ryanjye rihagume iteka ryose.+