22 Hilukiya n’abo umwami yari yatumye bajya kureba umuhanuzikazi Hulida.+ Uwo muhanuzikazi yari umugore wa Shalumu, umuhungu wa Tikuva, umuhungu wa Haruhasi witaga ku myenda. Uwo mugore yari atuye mu gice gishya cy’umujyi wa Yerusalemu. Nuko bamubwira ibyo umwami yabatumye.+