6 Ezira ava imbere y’inzu y’Imana y’ukuri, ajya mu cyumba cyo mu rusengero cya Yehohanani, umuhungu wa Eliyashibu. Nubwo yagiyeyo, nta byokurya yariye kandi nta mazi yanyoye, kuko yari ababajwe cyane n’uko abari baragarutse bavuye i Babuloni bari barahemukiye Imana.+