27 Mu gihe cyo gutaha inkuta za Yerusalemu bashatse Abalewi babavana aho babaga hose, babazana i Yerusalemu kugira ngo bizihize ibirori byo gutaha izo nkuta, kandi banezerwe baririmba indirimbo zo gushimira Imana,+ bacuranga ibyuma birangira n’inanga na nebelu.