2 “Mwana w’umuntu we, bwira umuyobozi wa Tiro uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati:
“Kubera ko umutima wawe wishyize hejuru,+ ukomeza kuvuga uti: ‘ndi imana.
Nicaye ku ntebe y’ubwami y’imana hagati mu nyanja.’+
Ariko uri umuntu, nturi imana
Nubwo mu mutima wawe wibwira ko uri imana.