24 Igihe abantu bazaba bafite umutekano, azinjira mu turere dukize cyane kurusha utundi two mu ntara, akore ibyo ba papa be na ba sekuruza batakoze. Azabagabanya ibyo yafashe n’ibyo yasahuye hamwe n’ibindi bintu kandi apange imigambi yo gutera ahakikijwe n’inkuta, ariko bizamara igihe gito.