5 Muzahungira mu kibaya kiri hagati y’imisozi yanjye, kuko ikibaya kiri hagati y’iyo misozi kizagenda kikagera muri Aseli. Muzahunga nk’uko mwahunze umutingito wabaye ku butegetsi bwa Uziya umwami w’u Buyuda.+ Yehova Imana yanjye azaza ari kumwe n’abera bose.+