16 Ni yo mpamvu binyuze ku kwizera, natwe tubona ayo masezerano tubikesheje ineza ihebuje y’Imana.+ Abakomoka kuri Aburahamu bose+ bashobora kubona ayo masezerano, atari abakurikiza Amategeko gusa, ahubwo n’abandi bose bafite ukwizera nk’ukwa Aburahamu, ari we twese dukomokaho.+