15 Impano y’Imana yo, ntimeze nk’icyaha cya Adamu. Icyaha cy’umuntu umwe cyatumye abantu benshi bapfa, ariko ineza ihebuje y’Imana n’impano yatanze binyuze ku neza ihebuje Yesu Kristo yagaragaje,+ byo birarenze. Iyo mpano ituma Imana iha abantu imigisha myinshi.+