18 Umutambyi azahagarike uwo mugore imbere ya Yehova, atendeze umusatsi we, ashyire mu biganza by’uwo mugore ituro ry’ibinyampeke ry’urwibutso, ni ukuvuga ituro ry’ibinyampeke ryatuwe bitewe no gufuha,+ kandi uwo mutambyi azabe afite mu ntoki amazi asharira atera umuvumo.+