Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
b Ijambo “ikuzimu” (mu Kigiriki aʹbys·sos; mu Giheburayo tehohmʹ) rivuga mu buryo bw’ikigereranyo ahantu hadakorerwa umurimo uwo ari wo wose. (Reba Ibyahishuwe 9:2.) Icyakora, rishobora no kwerekeza ku nyanja ngari rifashwe uko ryakabaye. Mu Giheburayo, akenshi iryo jambo rihindurwa ngo “imuhengeri” (Zaburi 71:20 NW; 106:9; Yona 2:5). Ubwo rero, ‘inyamaswa izamuka ivuye ikuzimu’ ishobora kuba ari na yo ‘nyamaswa iva mu nyanja.’—Ibyahishuwe 11:7; 13:1.