Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
c Imiziririzo y’Abanyababuloni ishobora kuba yaratumye icyo gitangaza kirushaho gutera ubwoba. Igitabo cyitwa Babylonian Life and History kigira kiti “uretse imana nyinshi Abanyababuloni basengaga, nanone tubona ko bari barabaswe n’ibyo kwizera imyuka mu rugero runini cyane, ku buryo amasengesho n’amagambo y’imitongero bavugaga kugira ngo bayirinde byari bifite umwanya ukomeye cyane mu buvanganzo bwabo bwa kidini.”