Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Aha Yehova yabwiraga ubwami bw’amajyaruguru bwa Isirayeli. Igihe Yeremiya yatangaga ubwo butumwa, hari hashize imyaka igera ku 100 abaturage bo mu bwami bw’imiryango icumi bajyanywe mu bunyage. Yari azi neza ko kugeza icyo gihe, iryo shyanga ryari ritarihana (2 Abami 17:16-18, 24, 34, 35). Ariko kandi, abarigize bashoboraga kugarukira Imana kandi ikabemera, ndetse wenda bakavanwa no mu bunyage.