Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
c Ijambo ry’igiheburayo risobanura “ifi,” mu kigiriki ryahinduwemo “igikoko cyo mu nyanja” cyangwa “urufi runini.” Nubwo tutamenya neza icyo kiremwa cyo mu nyanja kivugwa hano, byaragaragaye ko mu nyanja ya Mediterane habamo ibifi binini, bishobora kumira umuntu uko yakabaye. Hari n’ahandi hantu haba ibifi binini biruta cyane ibyo muri Mediterane. Hari nk’igishobora kugira metero 15 z’uburebure, cyangwa wenda zirenga!