Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
c Icyatumaga mu mizo ya mbere iyo miburo idafatanwa uburemere ni uko ahanini yerekezwaga ku bantu 144.000 bagize umukumbi muto wa Kristo. Mu gice cya 5 tuzabona ko mbere y’umwaka wa 1935 batekerezaga ko “imbaga y’abantu benshi” ivugwa mu Byahishuwe 7:9, 10 mu buhinduzi bwa King James Version, yari kuba irimo abantu batabarika bo mu madini yiyita aya gikristo; bakaba bari kuba bagize itsinda rya kabiri ry’abazajya mu ijuru bagororewe ko bashyigikiye Kristo ku munsi w’imperuka.