Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Mu mwaka wa 1932, Umubumbe wa 2 w’igitabo cyasobanuraga ubuhanuzi (Vindication) wagaragaje bwa mbere ko ubuhanuzi bwa Bibiliya buvuga uko ubwoko bw’Imana bwashubijwe mu gihugu cyabwo, busohora no muri iki gihe, bugasohorera kuri Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka aho kuba ku Bisirayeli kavukire. Ubwo buhanuzi bwerekeza ku gusubizaho ugusenga kutanduye. Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Werurwe 1999, wasobanuye ko iyerekwa ry’urusengero Ezekiyeli yabonye na ryo ari ubuhanuzi bwo gusubizaho ugusenga kutanduye, kandi ko muri iyi minsi y’imperuka bugira isohozwa ryo mu buryo bw’umwuka rikomeye cyane kurushaho.