Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Nyuma y’urupfu rwa C. T. Russell, hateguwe igitabo cyiswe umubumbe wa karindwi w’ibitabo Études des Écritures, bagerageza gutanga ibisobanuro ku gitabo cya Ezekiyeli n’icy’Ibyahishuwe. Ibice bimwe by’uwo mubumbe byari bishingiye ku bisobanuro Russell yari yaragiye atanga kuri ibyo bitabo bya Bibiliya. Ariko kandi, igihe cyo guhishura icyo ubwo buhanuzi busobanura cyari kitarakagera, kandi muri rusange, ibisobanuro byatanzwe muri uwo mubumbe mu mibumbe igize Études des Écritures, ntibyari bifututse. Mu myaka yakurikiyeho, ubuntu bwa Yehova hamwe n’ibintu byagiye bibera ku isi byatumye Abakristo batahura mu buryo buhuje n’ukuri kurushaho icyo ibyo bitabo by’ubuhanuzi bisobanura.