Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Igitabo Étude perspicace des Écritures, cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc., gisobanura kigira kiti “muri Bibiliya, ijambo ‘impongano’ rikoreshwa ryumvikanisha igitekerezo cy’ibanze cyo ‘gutwikira’ cyangwa ‘kugurana,’ kandi ikintu gitangwa kugira ngo kibe ingurane cyangwa se ngo ‘gitwikire’ ikindi kigomba kuba ari igihwanye na cyo. . . . Kugira ngo icyo Adamu yatakaje gitangirwe impongano ihagije, hagombaga gutangwa igitambo cy’ibyaha gifite agaciro gahwanye neza neza n’ubuzima bwa kimuntu butunganye.”