Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Amategeko akurikizwa hamwe n’impapuro z’amategeko bigiye bitandukana bitewe n’aho uri. Amagambo ari mu nyandiko z’amategeko zirebana n’ubutane agomba gusuzumwa neza mbere yo kuzishyiraho umukono. Niba umwe mu bashakanye wahemukiwe ashyize umukono kuri izo mpapuro zigaragaza ko umugore (cyangwa umugabo) atarwanya ubutane mugenzi we abonye, ibyo biba ari kimwe no kwanga uwo bashakanye.—Matayo 5:37.