Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Umugambi nk’uwo urangwa no kurarikira wari kuba uhabanye cyane rwose n’imyifatire umugabo nka Mefibosheti warangwaga no gushimira kandi woroheje yari kugaragaza. Nta gushidikanya ko yari azi neza imyifatire y’ubudahemuka yagaragajwe na se, Yonatani. Nubwo Yonatani yari umuhungu w’Umwami Sawuli, yemeraga ko Dawidi yatoranyijwe na Yehova kugira ngo abe umwami wa Isirayeli (1 Samweli 20:12-17). Kubera ko Yonatani, se wa Mefibosheti, yatinyaga Imana kandi akaba yari n’incuti ya Dawidi y’indahemuka, ntiyashoboraga kwigisha umuhungu we kurarikira ubwami.