Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
b N’ubwo Abakristo b’ukuri bazi ko ubutegetsi bw’abantu akenshi bujya bwitwara nk’inyamaswa, bagandukira ‘abatware babatwara’ nk’uko Bibiliya ibibategeka (Abaroma 13:1). Ariko nanone iyo abo bategetsi babategetse gukora ibintu binyuranye n’amategeko y’Imana, ‘bumvira Imana kuruta abantu.’—Ibyakozwe 5:29.