Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Ibyo Yesu yavuze bidufasha gukosora amakosa ubuhinduzi bumwe na bumwe bwa Bibiliya bwagiye bukora mu guhindura nabi ijambo “ukuhaba.” Mu buhinduzi bumwe na bumwe, iryo jambo rihindurwamo ngo “kuza,” “gutegereza,” cyangwa “kugaruka.” Ayo magambo yose agaragaza igikorwa kiba mu gihe gito. Ariko kandi, zirikana ko Yesu atagereranyije ukuhaba kwe n’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa; icyo kikaba ari ikintu cyabayeho. Ahubwo yagereranyaga iminsi ya Nowa n’igihe gishishikaje cyari kuzabaho. Kimwe n’icyo gihe cya kera, ukuhaba kwa Kristo kwari kuzaba ari igihe abantu bari kuzaba bahugiye muri gahunda zabo bakirengagiza umuburo bahabwaga.