Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Yesu yaravuze ati “mugomba rero kuba abantu batunganye nk’uko So wo mu ijuru atunganye” (Mat 5:48). Uko bigaragara, Yesu yari asobanukiwe ko n’abantu badatunganye bashobora kuba abantu batunganye mu rugero runaka. Dushobora kumvira itegeko ryo gukunda bagenzi bacu cyane, bityo tukaba dushimisha Imana. Ariko kandi, Yehova we aratunganye mu buryo bwuzuye. Iyo ijambo “ubudahemuka” ryerekeza kuri Yehova riba ryumvikanisha gutungana.—Zab 18:31.