Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Igitambo cy’impongano cyagiraga agaciro bitewe n’amaraso yacyo, kuko Imana yabonaga ko amaraso ari ayera (Abalewi 17:11). Ese ibyo byaba bishaka kuvuga ko amaturo y’ifu abakene batangaga nta gaciro yabaga afite? Oya. Nta gushidikanya ko Yehova yahaga agaciro ibyo bitambo, kubera ko abo bakene babitangaga babikunze, kandi bicishije bugufi. Ikindi kandi, abagize iryo shyanga bose, harimo n’abakene, bababarirwaga ibyaha binyuze ku maraso y’amatungo batambiraga Imana ku Munsi w’Impongano wabaga buri mwaka.—Abalewi 16:29, 30.