Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
e Paragarafu ya 13: [5] Amagambo y’intumwa Pawulo ari mu Byakozwe 20:29, 30 agaragaza ko itorero ryari kugabwaho ibitero biturutse ahantu habiri. Mbere na mbere, Abakristo b’ikinyoma (ni ukuvuga “urumamfu”) bari ‘kwinjira’ mu Bakristo b’ukuri. Nanone, bamwe ‘mu’ Bakristo b’ukuri bari guhinduka abahakanyi, ‘bakagoreka ukuri.’