Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
b Abahanga mu bushakashatsi bw’ibyataburuwe mu matongo bavumbuye hafi y’i Shinari iminara y’insengero iriho ingazi, imeze nka piramide. Bibiliya ivuga ko abubatsi b’umunara w’i Babeli bubakishije amatafari aho kubakisha amabuye, hanyuma bakayafatanyisha godoro aho gukoresha umucanga na sima (Intangiriro 11:3, 4). Hari igitabo cyavuze ko muri Mezopotamiya, amabuye “atapfaga kuboneka cyangwa ntanaboneke na busa,” mu gihe godoro yo yabonekaga cyane.—The New Encyclopædia Britannica.