Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Umudage witwa Heinrich Meyer w’intiti mu bya Bibiliya, yaravuze ati ‘kubera ko umubiri wa Yesu wari ukiri muzima kandi amaraso ye akaba yari ataramenwa, nta n’umwe mu bari aho [ni ukuvuga intumwa] washoboraga gutekereza ko mu by’ukuri barimo barya umubiri nyawo w’Umwami, bakanywa n’amaraso ye; [ku bw’ibyo] Yesu ntiyifuzaga ko ayo magambo yoroheje afatwa mu buryo buhabanye n’ibyo bemeraga.’