Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Igihe Yesu yavugaga ikimenyetso cyari kuranga iminsi y’imperuka, yaciriye abigishwa be imigani myinshi. Yabanje kuvuga ko itsinda rito ry’abavandimwe basutsweho umwuka rigize ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge,’ ryari kuyobora abagize ubwoko bw’Imana (Mat 24:45-47). Yakurikijeho imigani yerekeza mbere na mbere ku bafite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru (Mat 25:1-30). Hanyuma yavuze ko abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi bari gushyigikira abavandimwe ba Kristo (Mat 25:31-46). Mu buryo nk’ubwo, isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Ezekiyeli muri iki gihe, ryerekeza mbere na mbere ku bafite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru. Nubwo ubusanzwe ubwami bw’imiryango icumi butagereranya abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, ubumwe buvugwa muri ubwo buhanuzi butwibutsa ubumwe burangwa mu bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi n’abasutsweho umwuka.