Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
b Ibyo bakoze byari bihuje n’ibyavugwaga mu Mubumbe wa VI w’igitabo cyasobanuraga iby’ubutegetsi bw’imyaka igihumbi cyasohotse mu wa 1904 (L’Aurore du Millénium) no mu Munara w’Umurinzi w’i Siyoni wo mu kidage wo muri Kanama 1906. Umunara w’Umurinzi wo muri Nzeri 1915 watumye turushaho gusobanukirwa, uvuga ko Abigishwa ba Bibiliya birinda kujya mu gisirikare. Icyakora, iyo ngingo ntiyasohotse mu igazeti yo mu kidage.