Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
b Sara yari mushiki wa Aburahamu. Bombi bari barabyawe na Tera, ariko ku bagore batandukanye (Intangiriro 20:12). Nubwo muri iki gihe abantu badashobora gushakana bafitanye isano, tuzirikane ko icyo gihe byashobokaga. Abantu bari bacyegereye ubutungane nk’ubwo Adamu na Eva bari bafite mbere. Iyo washakanaga n’umuntu mufitanye isano, ntibyagiraga ingaruka ku rubyaro rwanyu. Icyakora nyuma y’imyaka 400, abantu ntibari bacyegereye ubutungane. Icyo gihe mu Mategeko ya Mose harimo iryabuzaga abantu gushakana n’abo bafitanye isano.—Abalewi 18:6.