Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Abantu benshi ntibazi ko amagambo yo muri Yohana 7:53–8:11 ari amagambo yongewemo, ariko ataboneka mu nyandiko z’umwimerere zanditswe mbere. Hari abatekereza ko ayo magambo ashaka kuvuga ko umuntu udakora icyaha ari we ushobora gucira urubanza umuntu wasambanye. Icyakora itegeko Imana yari yarahaye ishyanga rya Isirayeli rigira riti: “Umugabo nafatwa aryamanye n’umugore w’undi mugabo, bombi bazicwe.”—Guteg 22:22.