Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Hari igihe ijambo “abavandimwe” riba rikubiyemo n’abantu b’igitsina gore bo mu itorero. Pawulo yandikiye ‘abavandimwe’ b’i Roma, ariko uko bigaragara harimo na bashiki bacu, kuko hari abo yavuze mu mazina (Rom 16:3, 6, 12). Umunara w’Umurinzi umaze igihe wita abagize itorero rya gikristo ‘abavandimwe na bashiki bacu.’