b Birakwiriye kumva ko mu bazarokoka Harimagedoni hazaba harimo abamugaye. Igihe Yesu yari ku isi yakijije abantu bari bafite “ubumuga bw’uburyo bwose.” Ibyo bitwereka ibyo azakorera abazarokoka Harimagedoni (Mat 9:35). Nta gushidikanya ko abazazuka bo bazaba bafite amagara mazima.