Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Kimwe na Dawidi umwanditsi wa zaburi, twese dukunda Yehova kandi twishimira kumusingiza. Iyo turi mu materaniro, tuba dushobora kugaragaza urukundo dukunda Imana, dutanga ibitekerezo. Icyakora gutanga ibitekerezo bigora cyane bamwe muri twe. Niba nawe bijya bikugora, iki gice kiri bugufashe kumenya impamvu bigutera ubwoba n’uko waburwanya.