Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Ese tuzakomeza kubera Yehova indahemuka cyangwa tuzemera ko Satani atubuza gukomeza kumukorera? Icyo tuzahitamo ntikizashingira ku bigeragezo duhura na byo, ahubwo kizashingira ku kuntu turinda umutima wacu. Ijambo “umutima” risobanura iki? Ni mu buhe buryo Satani agerageza kwangiza umutima wacu? Twawurinda dute? Iki gice kiri busubize ibyo bibazo by’ingenzi.