Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
b AMAGAMBO YASOBANUWE: Yehova yaduhaye ubushobozi bwo kugenzura ibitekerezo byacu, ibyiyumvo byacu n’ibikorwa byacu hanyuma tukicira urubanza. Ubwo bushobozi ni bwo Bibiliya yita umutimanama (Rom 2:15; 9:1). Umutimanama watojwe na Bibiliya, ni wa wundi uba ushobora kutwereka niba ibyo dutekereza, ibyo dukora n’ibyo tuvuga ari byiza cyangwa bibi, ushingiye ku mahame ya Yehova aboneka muri Bibiliya.