Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo ruzizihizwa ku wa Gatanu nimugoroba, ku itariki ya 19 Mata 2019. Iryo ni ryo teraniro rikomeye kuruta andi yose yo muri uyu mwaka. Kuki tugomba kujya muri iryo teraniro? Ni ukubera ko twifuza gushimisha Yehova. Muri iki gice, turi busuzume impamvu tujya mu Rwibutso no mu yandi materaniro.