Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Iyo umugabo ashatse umugore, ni we uba umutware w’uwo muryango mushya. Muri iki gice turi bwige icyo ubutware ari cyo, impamvu Yehova yabushyizeho n’isomo abagabo bavana kuri Yehova na Yesu. Mu gice cya kabiri tuzareba amasomo abagabo n’abagore bavana kuri Yesu no ku bandi bantu bavugwa muri Bibiliya. Na ho mu gice cya gatatu, tuzareba uko abafite inshingano mu itorero bakoresha ubutware bahawe.