Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Hari igihe ibyo tuvuga cyangwa ibyo dukora bishobora kubabaza abavandimwe na bashiki bacu kubera ko tudatunganye. None se twakora iki mu gihe twababaje abandi? Ese duhita tugira icyo dukora kugira ngo twongere kugirana ubucuti na bo? Ese twihutira kubasaba imbabazi? Cyangwa twumva ko ari bo bafite ikibazo? None se twakora iki niba turakazwa n’ubusa? Ese dukunda kwisobanura tukavuga ko ari uko duteye, cyangwa tubona ko ari ikibazo dufite, dukwiriye gukosora?