Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Abenshi mu Bisirayeli babonye ibitangaza Yehova yakoreye ku Nyanja Itukura, ntibageze mu Gihugu cy’Isezerano (Kub. 14:22, 23). Yehova yavuze ko abari bafite imyaka 20 n’abari bayirengeje, bari gupfira mu butayu (Kub. 14:29). Ariko Yosuwa, Kalebu n’abandi benshi bari bakiri bato hamwe n’umuryango wa Lewi, babonye ukuntu Yehova yasohoje ibyo yabasezeranyije bakambuka Uruzi rwa Yorodani, maze bakinjira mu gihugu cy’i Kanani.—Guteg. 1:24-40.