ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Muhawe ikaze.
Iri somero rizagufasha gukora ubushakashatsi mu bitabo byo mu ndimi zitandukanye byanditswe n'Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza kuvanaho ibitabo, jya kuri jw.org.
Itangazo
Ururimi rushya ruboneka: Betsileo
  • Uyu munsi

Ku wa Kabiri, tariki ya 28 Ukwakira

[Yehova] ni we utuma ugira umutekano.​—Yes. 33:6.

Nubwo turi abagaragu ba Yehova b’indahemuka, dushobora guhura n’ibibazo kandi tukarwara, nk’uko biba ku bandi bantu bose. Nanone tuba tugomba kwihangana mu gihe abantu badakunda Yehova baturwanyije kandi bakadutoteza. Nubwo Yehova ataturinda ibyo bibazo byose, adusezeranya ko azadufasha (Yes. 41:10). Ibyo bituma dukomeza kugira ibyishimo, tugafata imyanzuro myiza kandi tugakomeza kumubera indahemuka n’iyo twahura n’ibibazo bikomeye cyane. Yehova adusezeranya ko azaduha “amahoro y’Imana” (Fili. 4:6, 7). Ayo mahoro atuma dutuza kandi ntiduhangayike, kubera ko tuba turi incuti za Yehova. “Asumba cyane ibitekerezo byose,” kandi ashobora kudufasha kuruta uko twabitekerezaga. Ese hari igihe wigeze gusenga Yehova cyane, maze mu buryo butunguranye ukumva uratuje? Impamvu wumvise umeze utyo, ni uko wari ubonye “amahoro y’Imana.” w24.01 20 par. 2; 21 par. 4

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025

Ku wa Gatatu, tariki ya 29 Ukwakira

Bugingo bwanjye singiza Yehova; ndetse n’ibindimo byose bisingize izina rye ryera.​—Zab. 103:1.

Abantu bakunda Yehova baba bifuza gusingiza izina rye n’umutima wabo wose. Umwami Dawidi yari asobanukiwe ko gusingiza izina rya Yehova, ari kimwe no kumusingiza. Izina rya Yehova rigaragaza neza uwo ari we, imico ye myiza n’ibikorwa bye bitangaje. Dawidi yifuzaga guhesha icyubahiro izina rya Papa we wo mu ijuru, kandi akarisingiza. Yifuzaga kumusingiza akoresheje ibimurimo byose, ni ukuvuga we wese uko yakabaye. Abalewi na bo batanze urugero rwiza rwo gusingiza Yehova. Bicishije bugufi bazirikana ko badashobora kubona amagambo yakumvikanisha icyubahiro gikwiriye izina ry’Imana (Neh. 9:5). Nta gushidikanya ko kuba baricishije bugufi batyo, bagasingiza Yehova babikuye ku mutima, byamushimishije. w24.02 9 par. 6

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025

Ku wa Kane, tariki ya 30 Ukwakira

Mu rugero tugezeho tugira amajyambere, nimucyo dukomeze kugendera kuri gahunda, muri ako kamenyero dufite.​—Fili. 3:16.

Nusanga udashoboye kugera ku ntego zawe ntuzahangayike. Humura, Yehova ntazakurakarira (2 Kor. 8:12). Jya uvana amasomo ku byabaye. Jya wibuka ko hari intego wigeze kwishyiriraho kandi ukazigeraho. Bibiliya ivuga ko ‘Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo yacu’ (Heb. 6:10). Ubwo rero, nawe ntukibagirwe ibyiza wakoze. Jya utekereza ku ntego wishyiriyeho maze ukazigeraho, urugero nko kuba incuti ya Yehova, kubwiriza no kubatizwa. Ubwo izo ntego wazigezeho, n’izo wishyiriraho muri iki gihe ushobora kuzigeraho. Yehova ashobora kugufasha ukagera ku ntego yawe. Ubwo rero, mu gihe ukora uko ushoboye ngo ugere ku ntego yawe, ujye unyuzamo urebe ukuntu Yehova agufasha kandi akaguha umugisha (2 Kor. 4:7). Nudacika intege, uzabona n’indi migisha myinshi.​—Gal. 6:9. w23.05 31 par. 16-18

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025
Muhawe ikaze.
Iri somero rizagufasha gukora ubushakashatsi mu bitabo byo mu ndimi zitandukanye byanditswe n'Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza kuvanaho ibitabo, jya kuri jw.org.
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze