Ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Nyakanga
Nimwigane Imana nk’abana bakundwa.—Efe. 5:1.
Muri iki gihe, dushobora gusingiza Yehova tumushimira kandi tukamubwira ko tumukunda cyane. Iyo turi mu murimo wo kubwiriza, dukomeza kuzirikana ko intego yacu iruta izindi, ari iyo gutuma abantu bamenya Yehova kandi bakamukunda, nk’uko natwe tumukunda (Yak. 4:8). Twishimira gukoresha Bibiliya tukabwira abantu imico ya Yehova, urugero nk’urukundo, ubutabera, ubwenge, imbaraga n’indi mico myiza afite. Nanone iyo dukora uko dushoboye ngo tumwigane, tuba tumusingiza kandi biramushimisha. Iyo tubigenje dutyo, tuba tugaragaje ko dutandukanye n’abantu bo muri iyi si mbi ya Satani. Hari abashobora kubona ukuntu dutandukanye na bo, maze bakibaza impamvu (Mat. 5:14-16). Iyo duhuye na bo mu bikorwa byacu bya buri munsi, hari igihe tubona uburyo bwo kuvugana na bo, maze tukabasobanurira impamvu dutandukanye na bo. Ibyo bituma abantu bafite umutima mwiza, bifuza kumenya Yehova. Iyo tubikoze tuba tumusingiza, kandi biramushimisha cyane.—1 Tim. 2:3, 4. w24.02 10 par. 7
Ku Cyumweru, tariki ya 27 Nyakanga
Ashoboye gutera abandi inkunga . . . no gucyaha.—Tito 1:9.
Hari ibintu ugomba kwitoza kugira ngo uzabe Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka. Ibyo bintu bizatuma usohoza neza inshingano ufite mu itorero, bitume ubona akazi kazagufasha kubona ibigutunga cyangwa ibitunga umuryango wawe. Nanone bizagufasha kubana neza n’abandi. Urugero, uzige gusoma no kwandika kandi ubimenye neza. Bibiliya ivuga ko umuntu usoma Ijambo ry’Imana buri munsi kandi akaritekerezaho, ari we wishima kandi akagira icyo ageraho mu buzima (Zab. 1:1-3). Iyo usoma Bibiliya buri munsi, bituma umenya uko Yehova abona ibintu kandi bikagufasha gushyira mu bikorwa ibyo wiga (Imig. 1:3, 4). Abavandimwe na bashiki bacu bakeneye abagabo bashoboye, kugira ngo babigishe kandi babagire inama zishingiye kuri Bibiliya. Iyo uzi gusoma no kwandika neza, uba ushobora gutegura disikuru n’ibitekerezo byatera inkunga abagize itorero. Nanone bizatuma wandika ibintu bizagufasha gukomeza ukwizera kwawe kandi bikagufasha no gutera abandi inkunga. w23.12 26-27 par. 9-11
Ku wa Mbere, tariki ya 28 Nyakanga
Uwunze ubumwe namwe akomeye kurusha uwunze ubumwe n’isi.—1 Yoh. 4:4.
Mu gihe hari ikintu kiguteye ubwoba, ujye utekereza ibintu Yehova azakora mu isi nshya, igihe Satani azaba atakiriho. Mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryabaye mu mwaka wa 2014, harimo icyerekanwa cyagaragaje umutware w’umuryango yarimo aganira n’abagize umuryango we, uko ibivugwa muri 2 Timoteyo 3:1-5 byasomwa, turi muri Paradizo. Yaravuze ati: “Mu isi nshya, hazabaho ibihe bishimishije. Abantu bazaba bakundana, bakunda Ijambo ry’Imana, biyoroshya, bicisha bugufi, basingiza Imana, bumvira ababyeyi, ari abantu bashimira, b’indahemuka, bakunda abagize imiryango yabo, bumvikana, bavuga neza abandi, bazi kwifata, bagwa neza, bakunda ibyiza, ari abantu biringirwa, bashyira mu gaciro, batishyira hejuru, bakunda Imana aho gukunda ibinezeza, kandi bariyeguriye Imana by’ukuri. Abantu bameze batyo, ujye ubagira incuti.” Ese nawe ujya uganira n’abagize umuryango wawe cyangwa Abakristo bagenzi bawe, uko ubuzima buzaba bumeze mu isi nshya? w24.01 6 par. 13-14