Indirimbo ya 191
Ukuri kukubere ubutunzi
1. ’Nzira y’ukuri niyo buzima bwiza,
Ni nziza kurusha izindi
Ni Yesu Kristo watwigishije kujya
Dutanga ngo twungukirwe.
Gundira ukuri.
Ugire ukwizera.
Mu buryo bwawe bwo kubaho
Ukuri bwo butunzi bwawe.
2. Tubanze Imana tuyisingize cyane,
Twirinde isi n’incuti mbi.
Abatizera batangazwa n’iby’iyo
Nzira nziza twahisemo.
Gundira ukuri.
Hunga isi uyisige.
Wegere Imana Yehova,
Ukuri bwo butunzi bwawe.
3. Naho Satani arabeshya mwirinde
Ukwizera gukomeye
Kuza kubera ingabo igukingira
Utsinde ibigeragezo.
Gundira ukuri.
Tuzi amayeri ye.
Twambare intwaro z’Imana,
Ukuri bwo butunzi bwawe.
4. Uyu mubiri Ufite intege nke,
N’umutima urashukana.
Rwanya ibyaha wiringire gutsinda,
Imana izagufasha.
Gundira ukuri.
Wirinde inzira mbi.
Urinde umubiri wawe,
Ukuri bwo butunzi bwawe.