Indirimbo ya 197
Nimuririmbire Yehova!
1. Turirimbira Imana
Tubyitondeye cyane.
Umwana wayo wubahwa
Yeguriwe iyi si.
Twishimira ko yatsinze.
Dushimira Imana.
Turangurura amajwi
Turirimba twishimye.
Imana yimitse Kristo
Ku mahanga yose.
Ubwami burategeka.
Butangazwe hose.
2. Turi mu bihe bigoye,
By’imibabaro myinshi;
Byagereranywa n’itumba,
Mu mimerere mibi.
Ubwami buregereje;
Ibibi bizavaho,
Paradizo ibe hose,
Turirimbe twishimye.
Uwo munsi uri hafi;
Byose bibe bishya.
Dushake gukiranuka,
Tuzagororerwa.
3. Amahanga yibonera
Ibikorwa by’Imana
Yehova ashyigikira
Umurimo w’Ubwami.
Uwo Mwami w’isi yose,
Aduha imigisha.
Ni yo mpamvu turirimba
Bivuye ku mutima.
Bavandimwe, twese hamwe,
Tumuririmbire.
Uri ku ntebe y’Ubwami
Nahabwe ikuzo.