Indirimbo ya 138
Gendana n’Imana!
(Mika 6:8)
1. Jya ugendana n’Imana;
Wicisha bugufi.
Jya ugendana n’Imana;
Kandi ushikame.
Komeza ukuri kwayo,
Ngo utazashukwa.
Imana ikuyobore
Nka wa mwana muto.
2. Jya ugendana n’Imana;
Wirinda ibyaha.
Jya mbere ukure neza
Ngo wemerwe na yo.
Jya wita ku biboneye
N’ibishimwa byose.
Jya wiringira Imana,
Kandi wihangane.
3. Jya ugendana n’Imana;
Uri uwizerwa
Kandi wubahe Imana;
Birimo inyungu.
Jya ugendana n’Imana;
Uhore wishimye.
Tuzabona ibyishimo
Mu murimo wayo.